Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihijwe mu Murenge wa Mulinga
Uyu munsi ku wa 15 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Mulinga mu Kagari ka Rwantobo, Umudugudu wa Musenyi mu Karere ka Nyabihu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’Agaciro”.
Ni ibirori byahujwe no gutangiza ukwezi kwahariwe umuryango bikaba byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, ari kumwe n’izindi nzego zinyuranye harimo Komiseri w’Ubukungu muri CNF y’Intara y’Iburengerabuza, Madame Angélique TWAGIRAMUNGU.
Mu bikorwa byaranze ibi birori, habayeho igikorwa cyo guhemba abagore bahize abandi mu bikorwa bitandukanye biteza umuryango imbere no kuremera igishoro abatoranijwe bafite ubushake bwo gukora imishinga iciriritse.
Mu ijambo rye, Bwana SIMPENZWE Pascal yashimiye abagore bo mu cyaro ku ruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu muri rusange. Yabasabye gukomeza kwihangira imirimo no guharanira kugira uruhare mu bukungu bw’Igihugu, avuga ko “iterambere ry’Igihugu ridashoboka hatabayeho uruhare rw’umugore n’umuryango ufite intego.”
Madame Angélique TWAGIRAMUNGU, Komiseri w’Ubukungu muri CNF ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, yatanze ubutumwa bugaruka ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, imyitwarire y’abangavu, n’uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango Nyarwanda. Yamurikiriye ba Mutimawurugo imihigo bagomba kuzesa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho y’imiryango.
Ibi birori byasize abitabiriye bishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere umugore, cyane cyane uwo mu cyaro, nk’inkingi y’iterambere rirambye;koko “UMUGORE NI UW’AGACIRO.”
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…