UMUSHINGA GIKURIRO WAMURITSE IBIKORWA
Umushinga Gikuriro ukorera mu Karere ka Nyabihu, uterwa inkunga na USAID ikanyuzwa muri CRS na SNV ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, kuri uyu wa kane, tariki ya 19/9/2019, wamuritse ku mugaragaro ibikorwa wakoze, birimo; Water Kiosk 7, Water Springs 36, byubatswe mu Mirenge itandukanye ukoreramo.
Nyuma y’inama abahagarariye uyu mushinga hamwe n’abo bari kumwe barimo; uhagarariye ishami ry’imirire, isuku n’isukura muri NECDP, Bwana MUCUMBITSI Alex, abahagarariye Caritas Rwanda, CRS, SNV,ADRA, Hinga Weze, Diyosezi Gaturika ya Nyudo…bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, basuye Water Kiosk yubatswe mu Mudugudu wa Rugarambiro, mu Murenge wa Mukamira na Water Spring yubatswe mu Mudugudu wa Cyumukenke Umurenge wa Mukamira.
Hasuwe ubwiherero bwujuje ibyangombwa hamwe n’icyumba cy’umukobwa kigezweho kirimo ibikoresho nkenerwa byubatswe mu kigo cy’amashuri cya Gitebe, mu Murenge wa Mulinga.
Ibikorwa bimaze gusurwa hakurikiyeho ibirori byo guhemba abagenerwabikorwa bahize abandi bibumbiye muri Kelebe (Club) z’isuku, amashuri mbonezamirire, amatsinda yo kuzigama no kugurizanya baherekejwe n’abafashamyumvire baturutse mu Mirenge ya Jomba ( aho ibirori byabereye), Mulinga na Rambura. Kelebe z’isuku za mbere muri buri Murenge zahembwe amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000frs), iza kabiri zihembwa 500,000frs, iza gatatu zihembwa 300,000frs.
Abajyanama b’ubuhinzi babaye indahyikirwa bahembwe 400,000frs baguzemo itungo, hahembwe umujyanama umwe kuri buri Kagari.
Hahembwe nanone abajyanama b’ubuzima batatu bahize abandi muri buri Kagari, bahabwa ibikoresho byo mu rugo, hahembwe kandi amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, aho rimwe muri buri Kagari ryagiye rihabwa 137,000frs, yashyizwe kuri Konti zabo ziri mu bigo by’imari biciritse.
Ibi bikorwa byitabiriwe n’abakozi b’akarere, abahagarariye inzego z’umutekano, umuyobozi wa JADF/Inkingi Nyabihu, abandi bafatanyabikorwa, abaturage benshi..
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…