Umushinga MCSP wasoje ibikorwa byawo mu Karere ka Nyabihu.

Uyu munsi ku wa gatatu, tariki ya 01/8/2018, mu cyumba cy’inama cya La Corniche Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira habereye igikorwa cyo kumurika ibikorwa by’umuryango utegamiye kuri Leta MCSP Jhpiego no guhagarika ibikorwa byabo bamazemo imyaka itatu mu Karere ka Nyabihu. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye; Ku ruhande rwa MCSP hari; Dr. Stephen Mutwiwa, Country Director, Dr. Alfred Twagiramungu, FP team leader, Dr. Edwin Tayebwa, M&E Director, DR Assoumpta, New born team leader, Harelimana Modeste, Field program manager, Bangambiki Evariste,Communication Officer, Niyonsenga Donatien, Nyabihu District Coordinator Ku ruhande rw’Akarere ka Nyabihu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana Simpenzwe Pascal, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Shyira, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere, District JADF Ps Abayobozi b’ibigo nderabuzima biri mu Karere ka Nyabihu Ibikorwa bya MCSP byari bifite intego rusange yo guhagarika no gukuraho burundu imfu z’abana n’ababyeyi zishobora kwirindwa. Ibi bikaba byaragezweho hakorwa ibikorwa bitandukanye; Gufasha mu bikorwa byo kuboneza urubyaro hakoreshwa uburyo bwose ndetse n’ubwa burundu, Gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku bana bakivuka, Gutanga ubufasha ku babyeyi igihe batwite, babyara na nyuma yo kubyara, Gusiramura abagabo, Guhugura abajyana b’ubuzima mu kwita ku babyeyi batwite, ababyaye n’impinja, Gufasha urubyiruko mu buzima bw’imyororokere, Kubahiriza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina(GBV) Ikurikiranabikorwa muri gahunda y’ubuzima kubyaza imibare amakuru aganisha ku mpinduka nziza, Kuvura indwara yo kujojoba ku bagore no kuyirinda hubahirizwa ihame rya Serivisi nziza ku buzima bw’ababyeyi, Kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu hakurikijwe amabwiriza ya OMS (Ubuvuzi bukomatanyije) Gukora ubukangurambaga mu baturage kubijyanye na serivisi nziza.

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->