URUZINDUKO RW’ABADEPITE MU KARERE KA NYABIHU

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 27 Ugushyingo 2018, Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, basuye Akarere ka Nyabihu. Iri tsinda ryari riyobowe na Honorable Depite UWIRINGIYIMANA Philibert wari kumwe na Honorable Depite AHISHAKIYE Mediatrice na Honorable Depite NDAGIJIMANA Leonard. Abagize itsinda bakoranye inama n’abayobozi ndetse n’abakozi bafite aho bahurira n’ ibikorwa remezo bishingiye ku ikoranabunga n’uko bikoreshwa mu gutanga serivisi zigezwa ku baturage harimo serivisi zitangwa hifashishijwe urubuga rw’ Irembo.gov.rw. ; abadepite barebye niba abaturage bashobora gukoresha telefone ngendanwa mu guhamagara no kohereza ubutumwa nta mbogamizi, imitangire ya serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga hifashishijwe telefone(Mobile money,Tigo cash na Airtel money). Baboneyeho umwanya wo kumenya niba abaturage bumva radiyo kandi bakareba Televiziyo y’u Rwanda nta mbogamizi, kureba aho ikwirakwiza ry’umuyoboro wa Interineti rigeze no kureba uko Interineti ifasha abaturage mu byo bakenera. Abagize iri tsinda bamenye akamaro ikoranabuhanga rifitiye abaturage b’Akarere ka Nyabihu haba mu mibereho yabo ndetse no mu iterambere ryabo. Barebeye hamwe imbogamizi zaba zirimo kugira ngo bazakore ubuvugizi ku nzego zibishinzwe. Nyuma y’inama abadepite basuye abaturage b’Umurenge wa Mulinga, Akagari ka Gisizi, aho basanze muri rusange bakoresha ikoranabuhanga n’ubwo atari bose kuko hari igice kinini cyagaragaye ko kidafite Network ya MTN, TIGO ndetse na Airtel.


URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->