URUZINDUKO RWA GUVERINERI W’INTARA Y’IBURENGERAZUBA.
Umukuru w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Habitegeko Francois yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Karere ka Nyabihu, kuwa gatatu tariki ya 08 Nzeli 2021, yifatanyije n’abagize inama y’Akarere y’umutekano itaguye hamwe n’abaturage mu gikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy’ihinga 2022 A, mu Kagari ka Rukoma, Umurenge wa Mukamira, haterwa imbuto y’ibigori mu materasi y’indinganire.
Guverneri yakomeje uruzinduko, kuwa kane tariki ya 09 Nzeri aho yasuye ibikorwaremezo bitandukanye, biherereye mu Mirenge ya Rugera na Shyira, birimo ikiraro cya Nyamutera, ikiraro cya Giciye, icya Rubagabaga n’icya Kiruruma gihuza Akarere ka Nyabihu na Gekenke, yasuye umugezi wa Musarara urimo kubungabungwa, uyu mugezi wakunze kuzura ugasenyera abaturage mu gihe cy’ibiza, asura abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara, agera ahari ibikumba, abagira inama kugira ngo umusaruro w’umukamo wiyongere.
Nyuma yakomereje mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Nyagahondo, Umudugudu wa Muhare, muri Santere ya Tubungo aho ari kumwe n’abagize inama y’umutekano y’Akarere itaguye yakoranye inama n’abaturage baturutse mu Mirenge ya Rugera na Shyira abaganiriza kuri gahunda zitandukanye harimo Umutekano, Kwirinda no gukumira ibiza, Ubwisungane mu kwivuza, Ejo heza n’izindi; agezwaho ibibazo n’ibyifuzo bitandukanye, bihabwa umurongo.
Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko, ku itariki ya 10 Nzeri 2022, Guverineri w’ Intara y’Iburengerazuba, Bwana Habitegeko francois ari kumwe n’abagize inama y’Akarere y’umutekano itaguye, basuye ibikorwa byo kurwanya isuri mu Murenge wa Kintobo, birimo amaterasi ndinganire, amaterasi yikora ndetse n’imiringoti ifata amazi mu mashyamba, nyuma yaganiriye n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’Isibo kugera ku rw’ Umurenge bo mu Murenge wa Kintobo, baganira ku mutekano, kurwanya isuri, Ejo heza, MUSA, kwitabira gahunda y’urukingo rwa Covid 19…
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…