URUZINDUKO RWA GUVERINERI W’INTARA Y’IBURENGERAZUBA
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Ntibitura Jean Bosco, ari kumwe n’abagize Inama y’umutekano itaguye y’Intara, kuri uyu wa kane, tariki ya 09 Mutarama 2025, batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu, rugamije gusura abaturage, kubakangurira gahunda za Leta zinyuranye no gukemura ibibazo byabo.
Uru rugendo yarutangiriye kuri site ya Jenda ahahurijwe abaturage baturutse mu Mirenge ya Bigogwe, Jenda na Kabatwa n’abavuga rikumvikana bo muri iyi Mirenge.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, abagize Inama y’umutekano itaguye y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere, abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere, abahagarariye ibigo bitandukanye bya Leta bikorera mu Karere, abayobozi n’abakozi mu nzego z’ibanze, kuva ku Mudugudu kugeza ku Karere, abaturage b’Imirenge ya Bigogwe, Jenda na Kabatwa.
Nyuma y’ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette yagaragaje ishusho rusange y’Akarere. Guverineri w’intara, mu ijambo rye, yagejeje ubutumwa butandukanye ku bitabiriye, aho yibanze ku mitangire ya serivisi inoze, kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwegera abaturage no kubakirira ibibazo. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yaganirije abitabiriye kuri gahunda zo kuvana abaturage mu bukene naho Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho y’abaturage abaganiriza ku bumwe n’ubudaheranwa rw’abanyarwanda.
Abahagarariye inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara batanze ibiganiro byibanze ku mutekano, aho buri wese yasabwe kuwubungabunga, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside,aho abitabiriye basobanuriwe icyo itegeko rivuga ku cyaha cy’ingengabitekerezo, uburyo iki cyaha gikorwamo ndetse n’itegeko rigihana, ashishikariza abitabiriye bose kucyirinda.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo. Ibabazo byabajijwe byasubijwe ibindi bihabwa umurongo wo kuba byakemutse mu gihe cya vuba, Guverineri asaba ko byahita bitangirwa raporo y’uburyo byakemutse.
Guverineri n’abayobozi bari kumwe bakomeje bakorana inama n’abavuga rikumvikana muri iyi Mirenge yavuzwe haruguru, basabwa kunoza imitangire ya serivisi no kwegera abaturage, gusobanurira abaturage ibyo bakwiye kwitwaza igihe basaba serivisi, kwirinda gusiragiza abaturage, kubungabunga umutekano, kunoza imikoranire mu kazi ka buri munsi hagamijwe gukora neza no guharanira iterambere ry’umuturage.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…