URUZINDUKO RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI
Ku wa kabiri, tariki ya 04 Werurwe 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere, habereye inama ya Komite y’imicungire y’ibiza mu Karere ka Nyabihu ( DIDIMAC). Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Major General (Rtd) MURASIRA Albert, wari aherekejwe na bamwe mu bakozi bo muri Minisiteri.
Minisiti w’ibikorwa by’ubutabazi yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, akaba ari we Perezida wa Komite y’imicungire y’ibiza mu Karere ka Nyabihu (DIDIMAC) ari kumwe n’abagize DIDIMAC, ba Perezida ba SEDIMAC mu MIrenge yose igize Akarere ka Nyabihu n’abagize Command Posts z’ibiza mu Karere.
Nyuma y’ijambo ry’ikaze ryatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere , yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ishusho rusange y’Akarere n’ingamba zafashwe mu kurwanya no gukumira Ibiza, hakurikiraho Presentation yatanzwe n’Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi.
Mu butumwa bwa Minisitiri yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ndetse aboneraho kugaragariza abitabiriye inama ko gahunda y’akazi kwari ukwibukiranya; imikorere n’imikoranire ku kunoza imikorere ya DIDIMAC, SEDIMAC no kumenya inshingano za buri rwego, gukangurira abaturage kwirida Ibiza, kugaragaza Database.
Mu gusoza inama, Minisitiri yibukije abayobozi kwita no gutabara abatishoboye.
Uruzinduko rwakomereje mu Murenge wa Rambura, aho hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abasenyewe n’ibiza.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…