URUZINDUKO RWA MINISITIRI W’UBUREZI
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu agamije gusura ibigo by’amashuri byagizweho ingaruka n’ibiza, aho nyuma yo kwakirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, no kwihanganisha Akarere kubera ikibazo kagize k’ibiza byakibasiye, Minisitiri w’Uburezi yakomeje uruzinduko asura amashuri ya EP Cyamabuye, GS Rega ADEPR, GS Rega Catholique na Bigogwe TSS.
Amaze gusura ibice bitandukanye areba ingaruka zatewe n’ibiza, uko isuku ihagaze no gusura abanyeshuri aho bigira mu mashuri, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yakoranye inama n’abanyeshuri n’abarezi. Mu butumwa yabahaye yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura, kugira isuku no gukora cyane kugira ngo baharanire gutsinda neza, yakomeje ashimira abagaragaje ibikorwa byiza abasaba gukomerezaho naho ahagaragara ibitagenda neza abasaba guhita babikosora.
Mu bibazo byagaragarijwe uyu muyobozi harimo ibyumba bike by’amashuri bituma haba ubucucike hamwe n’ikibazo cya workshop ya veterinary clinical, abizeza ko bizagenda bishakirwa umuti uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…