URUZINDUKO RWA MINISITIRI W’URUBYIRUKO MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Urubyiruko, Hon. MBABAZI RoseMary MUGISHA, yasuye Akarere ka Nyabihu, kuri uyu wa 16/11/2018, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere, Mrs MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere. Uyu muyobozi akigera mu Karere yabanje kugirana inama n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyabihu, abagize inzego z’umutekano n’abakozi b’Akarere, iyo nama yari igamije muri make, gukangurira abayobozi bari bayiteraniyemo, guharanira guteza imbere urubyiruko. Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere. Nyuma y’inama, Hon. Minister w’Urubyiruko n’abayobozi batandukanye basuye Agakiriro ka Jenda, gaherereye mu MUrenge wa Jenda, gakorerwamo imirimo y’ubukorikori nk’ububaji, gusudira.. Nyuma y’aho aba bayobozi basuye ikigo cy’urubyiruko cyitwa MIJEUNE, gikorera mu Murenge wa Karago, Akagari ka Cyamabuye, Umudugudu wa Kinyanja. Hasuwe nanone inzu yo gucururizwamo ibikorerwa mu Karere ka Nyabihu (Show house) ikorera mu Murenge wa Mukamira. Hasuwe kandi inzu izajya yogerezwamo umusaruro wa Karoti, yubatse mu Murenge wa Mukamira. Minisitiri w’Urubyiruko n’abayobozi bari kumwe basuye nanone Ishuri rya TVET riherereye mu Murenge wa Mukamira. Abayobozi basuye Stand y’ibikorwa by’urubyiruko byamurikiwe mu cyumba cy’inama cy’Akarere, aho uru rubyiruko rwerekanye ibikorwa bitandukanye rukora muri gahunda yo kwiteza imbere, birimo; Imitako Ubworozi bw’inkoko za kijyambere Imyambaro… Nyuma yo gusura ibikorwa mu Karere ka NYabihu, Hon. Minister yagiranye inama n’inzego zihagarariye urubyiruko kuva ku Kagari kugera ku Karere. Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 285. Abitabiriye inama bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku iterambere ryabo, baganira no ku bibazo bibugarije.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->