URUZINDUKO RWA SENATERI

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Bwana Gasarabwe Jean Damascene, bakiriye Honorable Senator Nyinawamwiza Laetitia ari kumwe na Prof. Harelimana Jean Bosco;  Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative( RCA), aho bagiranye ikiganiro  kuri uyu wa gatatu, tariki ya 04 Werurwe 2020 n’abagize Komisiyo y’ubukungu mu Nama Njyanama y’Akarere, abakozi ku rwego rw’Akarere bafite amakoperative mu nshingano, abayobozi b’amakoperative bahagarariye abandi.

Muri iki kiganiro hagaragajwe imikorere y’amakoperative mu Karere ka Nyabihu muri rusange, hagaragazwa kandi ibyo iri tsinda rya Komisiyo ya Sena y’iterambere ry’ubukungu n’imari ryabonye mu makoperative atanu ryasuye mu gihe cy’iminsi ibiri; ayo makoperative ni KOAIKA, KOZAMIKOKI, COIMU, COOPTEGA na SACCO Isoko y’amajyambere ya Mukamira.

Hatanzwe ibitekerezo bigamijwe ko amakoperative agomba kugira uruhare mu guteza imbere abanyamuryango bayo, atanga inyungu y’ubwasisi ku banyamuryango buri mwaka. Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje ko bugiye kurushaho gukurikirana imikorere y’amakoperative;

Hagaragajwe ikibazo cya Koperative ya COIMU yifuza guhabwa ikusanyirizo ry’ibirayi basaba ko cyakwitabwaho kugira ngo ikomeje kwiteza imbere. Iki kiganiro kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->