URUZINDUKO RW’ABADEPITE MU KARERE KA NYABIHU
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Gicurasi 2023, Itsinda ry’abadepite mu Nteko ishinga amategeko rigizwe na Hon. Ndangiza Madina ( Ukuriye itsinda), Hon. Nyabyenda Damien, Hon. Rutayisire Georgette, bakomeje uruzinduko bagirira mu Karere ka Nyabihu, aho basuye Umurenge wa Bigogwe, bareba ibikorwa bya Guverinoma, basubiza ibibazo by’abaturage, ibibazo by’ingurane, ibikorwa by’ubukerarugendo, basuye kandi inganda nto zitunganya amata muri uyu Murenge wa Bigogwe.
Mu butumwa batanze, abadepite bagarutse muri rusange ku bufatanye, kwesa Imihigo cyane cyane ku isuku no guhanga imirimo iciriritse ibyara inyungu kugera ku mahoteri ndetse n’ibikorwa biteza imbere ubukerarugendo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe yagaragaje imiterere y’Umurenge, agaragaza abaturage bafite ibibazo, ibyakemuwe ndetse n’ibyahawe umurongo. Muri rusange byinshi muri ibi bibazo ni ibirebana n’indishyi ku mutungo utimukanwa, imiturire n’ibindi.
Iri tsinda ry’abadepite ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude ari kumwe n’uhagarariye Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabibu, Madamu Uwase Noella, Bwana Karambizi Benjamin ( PS JADF), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, ari kumwe n’abayobozi ndetse n’abakozi ku rwego rw’Umurenge, Akagari n’Umudugudu n’abaturage b’Akagari ka Kijote.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…