URUZINDUKO RW’ABAFATANYABIKORWA MURI GAHUNDA YO KURWANYA IMIRIRE MIBI
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 28 Nzeri 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana Simpenzwe Pascal yakiriye itsinda riyobowe na Peresida wa Board ya CRS ku rwego rw’isi, Bwana Briana Wenger ari kumwe n’abandi bayobozi bagize board y’umushinga CRS n’abandi bayobozi ba CRS Rwanda harimo uhagarariye CRS na Chief of party umuyobozi wa program ya Gikuriro kuri bose , umushinga ukorera mu Karere ka Nyabihu.
Igikorwa nyirizina cyari ugusura ibikorwa by’ Umushinga Gikuriro kuri bose ikorera mu Karere ka Nyabihu ndetse no kuganira n’abagenerwabikorwa b’umushinga Gikuriro kuri bose, urwo ruzinduko rukaba rwakorewe mu Murenge wa Mukamira , Akagali ka Rugeshi, Umudugudu wa Cyinkenke.
Muri cyo gikorwa hakaba hasuwe Irerero rigizwe n’ibyumba bibiri (2) birererwamo abana bari hagati y’imyaka 3-6 bagezwaho serivisi mbonezamikurire , habaye igikorwa cya cooking demonstration aho basobanuriwe ibikorwa bikorerwa ku Midugudu, aho ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye ndetse banahabwa inyigisho zibafasha kwita ku muryango ndetse n’umwana by’umwihariko, ndetse no kwigishwa urahare rw’akarima k’igikoni mu gutegura indyo yuzuye, barebeye hamwe uruhare rw’umushinga mu kwita no gutanga service ku bana bafite ubumuga, ndetse no kurebera hamwe uruhare rw’amatsinda yo kwizigamira hagamijwe kuzamura ubushobozi bw’umuryango no gufasha mu gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Abashyitsi bashimye ibikorwa bya Gikuriro kuri bose ndetse na Gikuriro Program ku ruhare byagize ku gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato mu Karere ka Nyabihu, aho bagaragaje nk’ Akarere , mu kugabanya igwingira ryavuye kuri 59% rigera kuri 47.6% ni intambwe ishimishije, kandi ko ubufatanye bwa CRS n’Akarere binyuze mu mushinga batera inkunga buzakomeza.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu ijambo rye yashimiye ubuyobozi bwa CRS ku bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bakomeje gukorera mu Karere ka Nyabihu, aho yagarutse ku ruhare rwa Gikuriro Program, akomeza avuga ko Gikuriro kuri bose ifatanyije n’Akarere bazakora ibishoboka byose intego yabo yo gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato ikagerwaho.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…