URUZINDUKO RW’ABAKOZI BA WORLD BANK, RBC, NCDA

Itsinda ry’abakozi baturutse muri Banki y’isi (World Bank), mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana ( NCDA), bagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Mutarama 2022, hagamijwe gusura ibikorwa bigamije kurwanya  imirire mibi binyuze mu mushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ( Stunting Prevention and Reduction Project SPRP).

Muri uru ruzinduko hasuwe ibikorwa bitandukanye, birimo Urugo mbonezamikurire rwa Kijote, ruherereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote, basuye kandi Igikoni cy’Umudugudu, aho basobanuriwe imikorere y’igikoni cy’Umudugudu, ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima harimo gupima abana hifashishijwe umunzani, MUAC, ndetse n’umusambi (Length mat) maze basobanurirwa uruhare rw’ibyo bikorwa mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Aba bakozi, nyuma yo gusura ibikorwa mu Murenge wa Bigogwe bakomereje uruzinduko rwabo mu Murenge wa Kabatwa, aho barebye ikoreshwa ry’ifishi y’imikurire y’umwana ikomatanya ibikorwa 22, basobanurirwa uburyo ikora kuva mu muryango, mu Mudugudu, mu Kagari no mu Murenge; ndetse n’umusaruro uboneka mu gukurikirana imikurire y’umwana hagamijwe kumurinda imirire mibi.

Nyuma yo gusura ibikorwa biterwa inkunga n’umushinga SPRP, abashyitsi bakoranye inama n’ubuyobozi bw’Akarere aho bwagaragarijwe ibyakozwe ndetse n’impinduka byagize mu Karere ka Nyabihu, bagaragarijwe kandi ingamba Akarere gafite mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira bikigaragara mu Karere. Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madame Mukandayisenga Antoinette.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->