URUZINDUKO RW’AMBASADERI W’UBWONGEREZA

Ku wa kabiri, tariki ya 03 Kamena 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’abagize Inama y’umutekano itaguye y’Akarere, yakiriye Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda (UK High Commissioner) Madamu Alison Thorpe wari kumwe n’Umuyobozi wa (World Food Program WFP) mu Rwanda, Bwana Andrea Bagnoli. Hari kandi Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho y’abaturage  muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gahiganwa Godfrey n’Umuyobozi mukuru wa LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine.

Aba bashyitsi bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Nyabihu, rugamije gusura ibikorwa biterwa inkunga n’Ikigega cya FCDO ( Ikigega cya Commonwealth gitera inkunga ibikorwa by’iterambere), basuye;

 --Transit Centre ya Kijote ihereye mu Murenge wa Bigogwe/Bikingi, yakira by’agateganyo impunzi ziturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho basuye abarimo ndetse bareba na servisi zitandukanye zihatangirwa,

-Ishuri ry’imyuga rya Impact Hope Rwanda, riterwa inkunga na LODA, riherereye mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Bukinanyana,

-Ibikorwa by’amaterasi biterwa inkunga na LODA, mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote, Umudugudu bwa Busasamana,

-Umurenge SACCO, mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Rega, Umudugudu wa Ngagare; harebwa imikorere n’imitangire ya Serivisi,

-Abashyitrsi bari kumwe n’Abayobozi b’Akarere basuye kandi  serivisi zo kwita ku mikurire  y’abana no kwita ku babyeyi batwite mu kigo nderabuzima cya Bigogwe, gihereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote, Umudugudu wa Kazuba.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->