URUZINDUKO RW’UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINISITERI Y’IBIKORWA REMEZO
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Eng. Uwase Patricie, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa kane, tariki ya 12 Gicurasi 2023, yitabira inama ya Command Post y’Akarere ishinzwe gukorerwamo gahunda zose zijyane n’imicungire y’ibiza, aho yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe na CP Vianney Nshimiyimana n’abandi bagize command post. Ni muri gahunda yo kureba aho ibikorwa byo kwita ku miryango yagizweho ingaruka n’ibiza bigeze no guhumuriza abaturage.
Nyuma y’inama ya command post, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, basuye ikiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu Murenge wa Jenda, kirimo kuzura gisatira ingo z’abaturage. Aba bayobozi bakomeje basura sites zicumbikiweho imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibiza: Site ya Kibisabo mu Murenge wa Rambura, Nanga mu Murenge wa Mukamira, EAR Mukaka iherereye mu Murenge wa Shyira.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…