VISI MEYA SIMPENZWE PASCAL YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUSOZA IBIKORWA BY’UMUSHINGA HEALTH POVERTY ACTION
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bwana SIMPENZWE Pascal, uyu munsi yitabiriye ibirori byo gusoza ibikorwa by’umushinga Health Poverty Action byabereye mu Murenge wa Karago ku ruganda rw’Icyayi –Nyabihu Tea Factory-,umushinga wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abagore n’imiryango yabo.
Mu bikorwa bishimirwa by’uyu mushinga harimo guhugura abagore bahohotewe, kubafasha kwihangira imirimo, kubashakira akazi binyuze mu bufatanye n’inganda zitandukanye, aho abagera ku 2,110 babonye akazi . Umushinga wanatanze amahugurwa ku buringanire, ushyiraho amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya, ndetse wubaka ibyumba 50 by’ubwiherero bifasha mu isuku n’isukura.
Mu butumwa bwe, Visi Meya Simpenzwe yashimiye ubuyobozi n’abakozi ba Health Poverty Action ku musanzu bateye mu iterambere ry’abaturage, abasaba gusigasira no kurushaho kubyaza umusaruro ibyo umushinga wabagejejeho, kugira ngo bakomeze gutera imbere mu buryo burambye.
Uyu mushinga wasize ushimangiye ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…